in

Ese hagati ya APR Fc na Murera hari izarya kuri aya madorari? Hamenyekanye akavagari k’amafaranga ahabwa buri kipe yageze kure mu mikino ny’Afurika

APR FC na Rayon Sports nizo kipe zizahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika izatangira mu kwezi gutaha kwa Kanama 2023.

Usibye Rayon Sports yigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nta kipe yindi yo mu Rwanda yigeze ikandagira mu matsinda y’imikino ny’Afurika.

Hamenyekanye akayabo k’amamiliyoni ikipe yamaze kugera mu matsinda y’iyi mikino ny’Afurika ihabwa. Muri CAF Champions League APR FC izahagararira u Rwanda, dore amafaranga buri kipe ihabwa iyo yageze mu matsinda.

Ikipe yabaye iya 3 na 4 mu matsinda ya CAF Champions League ihabwa arenga miliyoni 700Frw, iyageze muri 1/4 igahabwa miliyoni 900Frw, igageze muri 1/2 ihabwa miliyari 1.2 Frw, iyatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyari 2 Frw naho iyatwaye CAF Champions League igahabwa miliyari 4 Frw.

Ni mu gihe kandi muri CAF Confederation Cup harimo na Rayon Sports, dore amafaranga ikipe yageze kure ihabwa.

Ikipe yabaye iya 3 na 4 mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ihabwa arenga miliyoni 400Frw, iyageze muri 1/4 igahabwa miliyoni 550Frw, igageze muri 1/2 ihabwa miliyoni 750 Frw, iyatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyari 1 Frw naho iyatwaye CAF Champions League igahabwa miliyari 2 Frw.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wasanga nawe iyo ubyutse wihutira kureba muri Telephone! Dore amwe mu makosa umuntu akora akibyukwa bikamuviramo kugira umunsi mubi akirirwana umunabi (umushiha)

Imyaka n’imibare! Dore umusaza ukora imyitozo ngororamubiri n’abasore batakora -AMAFOTO