in

Element ku rubyiniro, Ish Kevin we yatangaje icyintu gikomeye ni udusha twinshi twaranze ibirori bya All Star Game

Muri BK Arena abasore babanje kunyura kuri red carpet nyuma yaho barigaragaza mu guhatanira gutsinda amanota 3 birangira Ndayizeye Dioyodonne ari we utsinze amanota 3 menshi.

Basoje ibyo hakuricyiraho abahatana mu cyo bita slum denk abasore barahatana batera ama denk basimbutse abantu kabisa bashimisha abari aho, denk nziza yahize izindi ni iya Thomas Cleveland ukinira REG.

Nyuma umukino nyirizina watangiye ikipe ya mpoyo ihangana n’ikipe ya Steven biza kurangira ikipe ya mpoyo yari yiganje mo abakinnyi ba REG itsinze amanota 126_116 y’ikipe ya Steven yari yiganje mo abakinnyi ba Patriot.

Ibyobyarangiye sasa abahanzi batandukanye basusurutsa abari aho. Umuhanzi Ish Kevin w’ijyana ya Trap Ish utajya usiba kwitabira ibitaramo bigiye bitandukanye bikomeye hano mu Rwanda.

Nawe yataramiye abantu nkibisanzwe yabikoze neza ku rubyiniro yasusurukije abantu bararyoherwa mu ndirimbo ze nka No cap, Amakosi nizindi ze zikunzwe hano hanze cyane cyane urubyiruko.

Ari ku rubyiniro yafashe umwanye we n’abafana be bazirikana nyakwigendera Yvan Bravan.

Icyatangaje abantu ni uko uyu musore Ish Kevin yatangaje ko yaje muricyo gitaramo avuye mu bitaro.

Yavuye ku rubyiniro akuricyirwa na Christopher Muneza washimishije abari aho mu ndirimbo zigiye zitandukanye nka Mikasa, Nibido, Hashitage abafana bararyoherwa.

Agashya yakoze ni uko yazanye Element ku rubyiniro maze aririmba indirimbo ye Kashe abari aho ibyishimo byabarenze cyane ko abenshi bari abakobwa.

Christopher yahavuye ku rubyiniro akurikirwe na Sauti Sol bataramira abanyakigali harashya mu ndirimbo zabo nka Suzana, Nerea, Insecure, Melanin nizindi nyinshi baririmbye abari muri BK Arena baryohewe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Umugabo yarozwe n’umugore we kuba inkende kubera yari yamwirukanye

“Baryohewe bakuramo imyenda” Amafoto y’imyambarire yaranze igitaramo cya Sauti Sol muri Arena