in

Double Jay na Kirikou Basuzuguriwe ku rubyiniro na phil peter bituma umwe muribo ava ku rubyino arakaye cyane

Mu gitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryacyeye Tariki ya 22 Ukuboza hagaragayemo kutishima kw’abaririmbyi baturuka mu Burundi aribo Double_Jay na Kirikou.

Umuhanzi Double_Jay yavuye ku rubyiniro atishimye bitewe nuko uwarushinzwe kuvanga umuziki “DJ” Dj Phil Peter yacurangiragamo uyu musore indirimbo z’abandi bahanzi kandi akiri kuririmba ibi byababaje cyane aba basore basanzwe bakunzwe mu gihugu cy’iwabo cy’u Burundi ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Double Jay ntiyishimiye ibyo Dj Phil Peter yamukoreye

Nubwo Double_jay ntacyo yatangarije ku rubyiniro ubwo ibi byabaga mugenzi we basanzwe ari n’inshuti cyane Kirikou we yanze kubyihanganira maze agira icyo avuga nicyo asaba Dj Phil Peter.

Kirikou yagize ati:”Umviriza ntimuri abaturanyi ntitubakunda DJ ari kumvugiriza akagenda ntago bisiguye icintu ciza turi ngaha kubwo urukundo sindiko mvuga icirundi ntimuriko murantahura abarundi n’Abanyarwanda turi bamwe dukundane”.

Uyu musore Kirikou yagezeho anabwira Dj Phil Peter ko yabakoreye ibintu bitari byiza kandi bidakwiye maze abona gutangira kuririmba.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mwaba muzi aho badandaza abagabo ngo nzagure mo umwe

The Ben akomeje guteteshwa n’Abagabe kazi babiri – ifoto