Kylie Jenner wamaze kuba icyamamare ku isi kubera amafoto agenda asangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ari kumwe n’umukunzi we Travis Scott yatangaje ikintu gitangaje akunda cyane ku mubiri we.

Kylie Jenner yavuze ko ikintu yikundira ku mubiri we ari igishushanyo cy’ikinyugunyugu kiri ku kaguru ke ( Butterfly Tattoo ). Iki gishushanyo kandi Kylie Jenner agikunda cyane kuko na Travis Scott, umukunzi we nawe agifite ku mubiri we.