Connect with us

urukundo

Dore bimwe mu bintu abagore n’abakobwa banga urunuka iyo bikozwe n’umukunzi wabo.

Published

on

Waba uri umuhungu cyangwa umugabo uri mu rukundo ariko ukaba utinya ko umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe? Uyu munsi YEGOB yaguteguriye bimwe mu bintu abagore n’abakobwa banga urunuka ukwiye kwitwararika mu mibanire yanyu kugira ngo uyirinde kuzamo agatotsi.

1. Abakobwa banga abahungu bakora ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi igihe muri kumeza cyangwa se muri ahantu hari abantu benshi.

2. Uzirinde kuba wavuga inkuru isekeje imwerekeyeho imbere y’inshuti. Ibyo biba umwaku igihe ubigize akemenyero, nubikomeza, umenye ko iminsi yanyu hamwe ibariye ku mitwe y’intoki.

3. Ntukifuze ko umukobwa yakwiyitaho nkawe. Ni byiza kumenya ko uko umukobwa ashaka kugaragara muri rubanda bitandukanye n’uko wowe wumva wagaragara (umusore uhamye, ufite ibigango ukuramo ishati ngo bose babone ko ari igikurankota koko). Mureke yiyiteho bya gikobwa uko umutima we ubimubwiriza.

4. Ntuzatonganye umukobwa ngo yikoraho agakabya(make up, maquillage). Ibyo bituma yigiramo ikizere kandi akumva ari mwiza rwose kandi byose abikorera kugushimisha. Ahubwo ujye nibura ushima uwo mwanya aba yataye yiyitabo kugira ngo aguheshe ishema umushimira mu magambo anyuze umutima.

5. Abakobwa banga kandi abahungu bambara imyenda iriho ibisimba cyangwa ibishushanyo biteye ubwoba(dragon, shitani n’indi wumva biteye ubwoba). Niba wari ufite inshuti ugatekereza kuyisura cyangwa gusohokana nayo wambaye umwenda uriho ibyo bishushanyo, ibyiza nuko uwo mwenda ahubwo wareba aho uwujugunya.

6. Ibirori nk’isabukuru y’amavuko n’ugusohokana n’inshuti bishoboka kuba wowe ntacyo bikubwiye, ariko ku bakobwa bisobanuye ikintu kinini cyane. Niyo umukobwa yakubwira ko ntacyo yifuza ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentino, si ibyo aba ashatse kuvuga, ugomba kugira icyo umuha. Icyo abashatse kuvuga ni uko nta kintu kihariye yifuza ahubwo ko ugomba kwibwiriza ukamutungura maze kumamwereka ko iteka umutekerezaho. Urajye ubwibuka.

7. Ku mukobwa, inshuti nk’umuryango, ugomba kuzubaha kandi ukazitaho. Nubwo atabigusaba cyangwa ngo abikwibutse urage wibuka kwitoza kuzikunda. Nk’uko bita ku nshuti zawe, nawe ite ku zabo.

8. Mu makosa yose ushobora gukora, ntuzatinyuke kwita umukobwa umusazi cyangwa ngo akora nk’utagira ubwenge. Uko waba ukeka ko yakabije mu buryo yitwaye mu kibazo, ntuzigere uvuga iryo jambo. Mu yandi magambo ukwiye kurikura mu nkoranyamagambo yawe ukoresha igihe muganira. Mu gihe bahuye n’ibibazo, niwo mwanya baba bakeneye ko ubereka ko ubari iruhande, iyo rero umubwiye ngo yarasaze, aho kumugarura agatima ahubwo bituma ibibazo birushaho kumuremerera.

9. Ikindi kintu kibabaza umukobwa ndetse birengeje kuba wanamwita umusazi imbere ya rubanda, ni ukumugereranya n’abandi bakobwa. Uzirinde kugira icyo uvuga ku ifoto y’umukobwa ubonye mu nzira cyangwa se muri filmi uvuga ngo yambaye neza cyangwa ngo ni mwiza. Nubwo wowe uba utabibona, ahita yigereranya n’uwo mukobwa uba umaze kuvuga maze yasanga bigoranye kumushyikira umutima we ukababara. Iteka aba ashaka kumva ko ari ikinege kuri wowe, ko ntawundi wamuganya nawe.

10. Mu makosa yose ushobora gukora ntuzigere wibagirwa iminsi mikuru ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe nk’isabukuru y’amavuko cyangwa se isabukuru y’isezerano ry’ugushyingirwa kwanyu. Ni ukosa risumba ayandi.

Hari byinshi abakobwa banga ku bahungu ariko kuri iyi nshuro turagarukira hano.

Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

urukundo

Impinduka zikomeye ziba ku muntu iyo araranye n’umukunzi we.

Published

on

Hano rero turashaka kuvuga kuryama ku buriri bumwe, tutarebye niba muri bukore/mwakoze imibonano cyangwa bitari bubeho. Iyo uraranye n’umukunzi wawe hari impinduka nziza ziba ku mubiri wawe nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

1.Bituma usinzira neza

Iyo turyamye tuba twifuza kuba twaza kugira ibitotsi byiza. Iyo uryamye iruhande rwawe hari umuntu mukundana, ubasha gusinzira neza ndetse ibitotsi biryoshye kurenza wa wundi uryamye wenyine cyangwa wawundi uryamya iruhande rw’uwo bamaze gukozanyaho cyangwa batabanye neza

2.Bituma usinzira vuba

Uretse kwa gusinzira neza tuvuze haruguru, biri no mu bigufasha gusinzira vuba. Kenshi iyo uri wenyine ukaryama ibitekerezo bishobora kujya kure nuko gusinzira bigatinda. Ariko iyo muryamye hamwe rwose ibintu bigenda neza, ugasinzira neza kandi vuba.

3.Uraruhuka neza.

Ibitotsi ugira biba bimeze neza. Birumvikana rero niba uryamye ukabona ibitotsi vuba, kandi ugasinzira neza, bizatuma unaruhuka neza. Birushaho kuba akarusho iyo muryamye mumaze gukora imibonano.

4. Biringaniza umuvuduko w’amaraso.

Ubwo se tuvuze ko bitera kuramba ugirango twaba tubeshye? Uko umuvuduko uringanira ni ko bikurinda ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima. Aha ni uko iyo uryamye mugapfumbatana bizamura oxytocin umusemburo w’ibyishimo, nuko umuvuduko w’amaraso ukaringanira.

5. Kongera ubudahangarwa.

Kuryama n’uwo ukunda bigira akamaro gasatira ako gukora imibonano iyo bigeze mu kongera ubudahangarwa. Nkuko bizamura umusemburo wa oxytocin, bituma igipimo cya T-cells uturemangingo dushinzwe kurinda umubiri twiyongera maze ubudahangarwa bukiyongera

6. Bigabanya agahinda.

Aha ho nta busobanuro bwinshi twatangaho kuko uwo ukunda iyo muri kumwe ukamuryama mu gituza wumva rwose utuje ndetse agahinda kagabanyutse kakanashira.uko bigabanya agahinda rero ni na ko byongera ibyishimo n’umunezero.

7. Birinda gusaza.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo zisazanye bwerekanye ko kimwe mu byabateye kuramba harimo kumarana igihe, kuruhuka kenshi bari kumwe, no gukorana imibonano. Ibi bivura stress bikarinda indwara zinyuranye zari kuguhuta.

8. Byongera umubano.

Ni impamo. Uko muri kumwe, umwanya mumarana muryamye, dore ko akenshi kuba mwegeranye munapfumbatanye bituma murushaho kumva mukundanye ndetse mwishimiranye kandi umubano hagati yanyu ukiyongera. Bikarushaho kuba akarusho iyo muryamye mutambaye.

Si ibi gusa ariko ibi ni ingenzi mu kamaro ko kuryamana n’uwo mukundana. None ko umufite urabura iki ngo ibi byiza bikugereho?

Komeza usome

urukundo

Menya ibintu 10 bikomeye bikubaho iyo usomanye n’umukunzi wawe mu buryo bwimbitse.

Published

on

Uretse kuba kimwe mu bikorwa byo gutegura imibonano no kwerekana urugwiro n’urukundo abahanga bugaragaza ko gusomana n’umukunzi wawe mu buryo bwimbitse bifite ibindi bimarira umubiri nk’uko iyi nkuru yacu igiye kubisobanura.

1. Bizamura umusemburo w’ibyishimo.

Iyo usomanye ubwonko buhita bukora uruvange rw’imisemburo inyuranye irimo oxytocin, dopamine na serotonin iyi ikaba ifatanyiriza hamwe mu gutuma ugira ibyishimo n’akanyamuneza. Si ibyo gusa kuko binamanura igipimo cya cortisol uyu ukaba umusemburo wa stress.

2. Byongera ubusabane

Uriya musemburo wa oxytocin kandi ni ingenzi kuko utuma hahora ubusabane hagati y’abantu babiri basomanye. Niyo mpamvu hagati y’abashakanye gusomana ari kimwe mu bibongerera gusabana.

3. Bivura stress

Nk’uko hejuru twabibonye, gusomana bituma igipimo cya cortisol mu mubiri kigabanyuka. Ibi rero bituma stress wari ufite, agahinda n’umubabaro bigabanyuka. Niyo mpamvu usanga iyo umuntu musomanye yari ababaye agahinda kagabanyuka.

4. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Aha byumvikane neza uyu si umuti usimbura iyo usanzwe ufata ivura umuvuduko w’amaraso. Gusa gusomana bituma imiyoboro y’amaraso ibasha kwaguka nuko umuvuduko amaraso yagenderagaho ukagabanyuka kuko inzira anyuramo yabashije kwaguka. Muri macye gusomana ni byiza ku mutima.

5. Bigabanya kuribwa mu mihango.

Iyo uri mu mihango usanga imikaya yo mu kiziba cy’inda igeraho ikubabaza, ukumva umeze nk’aho ari ibinya byagufashemo. Gusomana bituma iyi mikaya ibasha koroha bwa buribwe bukagabanyuka.

6. Bikiza umutwe.

Niba wajyaga witwaza ko uri kubabara umutwe bigatuma udashaka gukora imibonano, uyu muti ni mwiza. Gusomana bituma imitsi ifunguka nuko umuvuduko w’amaraso ukagabanyuka maze stress ikagabanyuka ibi byose bikuvura umutwe.

7. Byongerera ingufu n’ubudahangarwa

Usanga benshi bavuga yuko mu kanwa haba mikorobi mbi nyinshi nyamara birengagiza yuko habamo n’inziza ari nazo nyinshi kuko zitabaye nyinshi twajya duhora turwaye mu kanwa. Iyo musomana rero muhererekanya izi mikorobi nziza (gusa iyo mutisukuye bihagije n’imbi ziziramo) nuko bigatuma uwari afite nkeya ziyongera bityo bikamwongerera ubudahangarwa bwo mu kanwa.

8. Birwanya gucukuka amenyo.

Iyo usomana bituma amacandwe umubiri ukora yiyongera. Amacandwe atuma mu kanwa hahora ubuhehere, ubasha kumira neza kandi atuma nta biryo byinshi bifata ku menyo. Ibi byose bituma amenyo atarwaragurika.

9. Buriya ngo ni ikimenyetso cy’inshuti nyayo.

Abahanga bemeza yuko umuntu uko agusomye bwa mbere, ni ukuvuga mugitangira inzira y’urukundo bikwereka niba agufitiye urukundo nyarwo cyangwa ari amarangamutima ashira vuba. Iyo agusomye n’ubwitonzi, atabihubukiye, nta gahato, biba byerekana ko akwiyumvamo. Naho iyo abikora nk’ucuranwa kandi atitaye aho muri akenshi biba ari iby’ako kanya kubera ikintu runaka agushakaho.

10. Ni byiza mu gutegura imibonano.

Usanga benshi bavuga yuko utemeye ko musomana no gukora imibonano mwabyihorera. Nibyo koko gusomana ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byo gutegura imibonano kandi iyo bikozwe neza bituma mwese mubikora mubikunze.

Ku bagabo bagorwa n’inshuro ya kabiri, ubushakashatsi bugaragaza ko gusomana bibafasha kongera gufata umurego bitagoranye cyane kandi iyo utinda kurangiza ugasomana uri mu gikorwa hagati byihutisha kurangiza.

Dusoza

Reka dusoze tuvuga ko gusomana Nubwo ari byiza kandi ari ingenzi ariko bisaba isuku yo mu kanwa ku mpande zombi. Ikindi bishobora gukwirakwiza indwara nka Ebola ndetse n’izindi zigendera mu mwuka nk’igituntu na Covid19.

Komeza usome

urukundo

Menya ibintu bishobora gutuma ibyari urukundo rusanzwe bivamo kuryamana.

Published

on

Abantu benshi bakunze kwibaza niba umugabo /umugore cyangwa umusore n’inkumi bashobora gukundana igihe kirekire badakora imibonano mpuzabitsina, gusa abashakashatsi babiri Jocelyn Wentland na Elke Reissing, mu bushakashatsi bakoze mu 2011 bagabanyije umubano usanzwe hagati y’umugabo n’umugore mu bice bine by’ingenzi ariko byose bihuriza ku mibonano.

Bityo rero biragoye guhamya ko ahanini urukundo rusanzwe rw’umugabo n’umugore bitazarangira baryamanye nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

1. Hari igice kibanza aho usanga mu mubano wabo, kwa kuganira kenshi, kwisanzuranaho bigera aho, niyo byaba rimwe gusa ariko bikabaho ko bakorana imibonano. Ibi akenshi ntibikuraho cyangwa ngo bihindure uko babanye hagati yabo cyangwa babanye n’abo bashakanye/bakundana. Bibaho kenshi binabatunguye, ariko bikabaho. Kuri bo umubano wabo ntuba ushingiye ku mibonano ariko niyo bibaye ngombwa ko bayikora, baba bumva ari nka serivise hagati yabo, nta kindi.

2. Ikindi gice ni igihe usanga bakunze kuganira cyane kandi kenshi ibiganisha mu mibonano. Aho usanga bizerana bakabwirana amabanga, bakaba banajya inama. Ariko iyo bari kumwe bashobora gukora imibonano, gusa bo bikundira ahanini kubiganiraho, kubwirana uko bamerewe, position bakunda se, ibyitwa sexting mu ndimi z’amahanga.

Usanga nta kindi kiganiro kibahuza, iyo umwe abonye undi kenshi ku mbuga nkoranyambaga nta kindi kiganiro bagirana ni ibyo gusa. Iyo bakomeje rero bakajya banakorana imibonano kenshi bava muri iki gice bakajya ku kindi.

3. Igice kindi kirimo noneho ababa baramaze kumenyerana kubera gukunda kubiganiraho kenshi, bakagera ubwo babikora. Bitangira kenshi ari ugushaka gushira amatsiko bikarangira basigaye ari byo biberamo. Iyo ari abubatse ntibibabuza gukomeza gahunda mu ngo zabo, naho iyo ari abasore/inkumi na bo usanga bitababuza gukomeza urukundo n’abo bakundana. Abo bakorana imibonano nyine ni icyo kiba kibahuza gusa.

4. Igice cya nyuma kirimo abahuzwa n’inyungu. Kenshi ni ho haza ibyahawe utubyiniriro nko gukura ibyinyo, gupfubura se, n’izindi nyito zinyuranye. Usanga iyo umwe muri bo akeneye undi aba azi ko hari igiciro runaka agomba kumuha, kandi ntibabifate nko kugura/kugurisha mbese ni kwakundi usanga akenshi wumva ko akazi kose gakwiye igihembo (toute peine merite salaire).

Muri make, usanga umubano hagati y’umugabo n’umugore, bitinde cyangwa bitebuke ugera aho ukagwa muri kimwe mu bice bine tubonye. Ibi ntibivuze ko bidashoboka gukundana ngo ntihazazemo imibonano, birashoboka ndetse cyane. Ariko niba ibiganiro mugirana bijya bizamo ibyerekeye imibonano, amaherezo muzisanga muri kimwe mu byiciro bine tuvuze haruguru.

Komeza usome

urukundo

Niba ushaka guhitamo uwo muzabana akaramata ,irinde abantu bafite imico nkiyi.

Published

on

Iyo umuntu ari mu rukundo usanga hari imico abona k’uwo bakundana ariko akayirengagiza cyangwa se akumva ko uwo bagiye kubana azamuhindura bageze mu rugo. Nyamara ibyo biba ari ukwibeshya kuko hari abantu mubana uko byagenda kose bakagutera igikomere kidashira mu buzima bwawe bwose.

Kuri uyu munsi YEGOB irakwereka abantu ukwiye kwirinda mu gihe ushaka guhitamo uwo muzabana akaramata.

1.Umuntu w’umunebwe.

Umusore cyangwa se inkumi mukundana iyo umubonamo kugira ubunebwe bidasanzwe uko byagenda kose aba azakurushyamu gihe muzaba mumaze kubana. Jya ugenzura ko uwo mukundana agira intego mu buzima kandi ko ari wa muntu uharanira kuzigera. Umuntu w’umunebwe ashobora kuba adafite akazi abitewe n’ubunebwe bwe cyangwa se akaba anagafite ariko akagakora mu buryo budafite intego.

2. Umuntu ugira uburakari akaba yakugirira nabi.

Hari abantu barakara akaba yahita agukubita cyangwe se akakubwirana umujinya mwinshi kuri telefoni niyo mwaba mupfuye akantu gato. Ibyo bijyana no kuba akubahuka muri mu bantu benshi akaba yakubwirana umunabi cyangwa se akaba yanatinyuka akagukubita.

3. Umuntu udaharanira kukunezeza.

Niba umusore cyangwa se inkumi mukundana ari wa muntu utajya uharanira kukunezeza ngo nubabara mube mwifatanjije muri uwo mubabaro wagize, icyo gihe umenye ko nimubana bizarushaho kuba bibi. Umuntu ugukunda ahora ahangayikishijwe no kubona icyagushimisha, atitaye kucyo biri bumusabe ngo agere ku ntego yo gutuma wishima.

4. Umuntu uguca inyuma.

Hari abasore n’inkumi baba bazi neza ko abo bakundana babaca inyuma ariko agakomeza kumwizirikaho yibwira ko iyo mico ashobora kuyihindura. Si ngombwa ngo abe aguca inyuma gusa, ahubwo niyo umuziho ingeso y’ubushurashuzi, nimujya kubana uzabe wiyemeje kuzammihanganira mu ngeso ze aho kwibeshya ko wowe wamuhindura.

5. Umuntu ukubeshya ko agukunda kubera ikintu kimwe agamije.

Hari bamwe usanga bakora uko bashoboye ngo bereke abo bakundana ko babakunda ariko bagamije kuryamana nabo. Ni ha handi nta yindi mishinga mushobora gupanaga niyo mwayipanga yaza yihishe inyuma yo kuryamana kwanyu kuko ariyo ntego aba afite. Hari n’abashobora kuba bagamije kubona imitungo utunze ukabona ko ariyo atumbiriye kurusha wowe.

Icyo gihe uramutse ubibonye mbere yuko mubana uba ugomba kugenza make ugashishoza.Hari n’izindi ngeso nyinshi uba ugomba kwitondera iyo uzibona ku mukobwa cyangwa se umusore mwitegura kubana, gusa izi tubonye ni iz’ingenzi zo kwitondera cyane.

Komeza usome

urukundo

Niba uri umusore ukaba urangwa n’izi ngeso ntuzarambana n’umukobwa mukundana.

Published

on

Intangiriro z’urukundo ni zo zigaragaraza icyo urukundo rwubakiyeho koko ndetse niba rufite amahirwe yo kuramba cyangwa niba rutazarenga umutaru.Hari abakobwa muganira bakakubwira ko bahisemo kureka gukundana n’umusore runaka kubera ko hari ibyo babonaga bitagenda neza kandi umubano wabo ukiri mu ntangiriro.

Urubuga Elcrema dukesha iyi nkuru ,itangaza zimwe mu ngeso abasore bagaragaza mu ntangiriro z’urukundo, bikaba byatuma abakunzi babo bahitamo kubivamo kandi ntaho biragera.

1.Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere.

Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.Niba rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk’aho ari cyo cyonyine kikugenza.

Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.

2.Ufite abandi bakobwa benshi utereta.

Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye.
Gutereta abandi bakobwa rero by’umwihariko mu ntangiriro z’umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine.Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.

3.Uramucunga cyane ugakabya.

Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk’umukozi wawe, nta n’ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye.

Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi aribwo umubano wanyu wari ugitangira.

4.Ntuha agaciro ibyiyumviro bye

Gusobanukirwa no guha ibyiyumviro bye bimugaragariza ko wowe na we muhuje koko.Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.

5.Uhoza uwo mwigeze gukundana mu biganiro byanyu.

Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n’uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana.

Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n’umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa.Ibi bishobora gutuma afata umwanzuro wo kubivamo kuko aba afite ubwoba ko mushobora gusubirana cyangwa muri kumwe atari uko umukunze ahubwo ushaka ko akwibagiza wa wundi mwatandukanye.

6.Aza inyuma muri gahunda zawe.

Iyo utitaye ku mwanya n’agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe.Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw’abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara.

Niba koko uri umusore wifuza kubaka umubano uhamye n’umukunzi wawe kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwanyu, irinde aya makosa kugira ngo udasenya urukundo rutararenga umutaru.

Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks