in

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umutima wawe udakora neza , ibyakuviramo no kuwurwara

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umutima wawe udakora neza , ibyakuviramo no kuwurwara.

  • Guhorana umunaniro ukabije

Benshi iyo bananiwe cyane, hari igihe babyitiranya no gukora igihe kirekire, cg ibindi bibazo. Gusa umunaniro uterwa n’umutima ukora nabi, wo uhoraho kabone nubwo waba waruhutse cg nta bindi bibazo ufite.

  • Ububabare mu gatuza

Iki ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara cyane cy’umutima ukora nabi.

  • Ububabare bugera no mu kuboko kw’ibumoso

Ububabare mu gatuza bumenyerewe nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze by’indwara z’umutima, mu gihe utangiye kumvira ubu buribwe mu kuboko kw’ibumoso ku buryo hari n’igihe utabasha kukunyeganyeza, aha biba bikomeye cyane ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

  • Kubyimba ibirenge

Nubwo kubyimba ibirenge bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye. Gusa mu gihe umutima utabasha gutera ngo ugeze amaraso mu bice bihera nk’ibirenge, ibiganza n’intoki, amaraso yipfundika mu migarura (veins), bikaba byagutera guhora ubona habyimbye.

Mu gihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso nyarukira kwa muganga witabweho hakiri kare.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Riderman ntabwo arimo kumvikana na Ally Soudy gufasha Producer Junior (Multisystem)

Umukinnyi wa South Korea yakuyeho telephone kubera abakobwa barimo bamusaba kubarongora