in

Dore amakipe 5 afite abafana batukana ndetse barwana cyane kuri stade mu Rwanda

Mu Rwanda hari amakipe menshi afite abafana benshi ndetse afite abafana kubera kwihebera ayo makipe, bananirwa kugenzura amarangamitima yabo.

Dore urutonde rw’amakipe 5 afite abafana batukana cyane ndetse bakaba banarwana nkuko tubikesha Fine FM.

5. APR FC; ni ikipe ihora ihanganye ndetse akaba ariyo ifite ibikombe byinshi bya Shampiyona ndetse kuba ifite abafana benshi bituma hari bamwe na bamwe bagaragaza imico mibi irimo gutukana yewe bakanarwana.

4. musanze; ikipe yo mu majyaruguru mu karere ka musanze ni imwe mu ikipe ikunze kugira abafana b’abanyamahane cyane ndetse bakaba bakunze guteza imiduruvayo iyo bakinnye cyane cyane iyo bari ku mbehe yabo i musanze.

3. Rayon Sports; ikipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda bakaba bakunze kwibasira abasifuzi ngo babibye dore ko abacyeba babo ,APR FC ikunze kwita Rayon Sports ngo ni batwibye FC.

2. Kiyovu Sports; bihereye ko no mu mpera z’iki cyumweru batutse umusifuzikazi Salim Mukansanga ngo ni malaya nyuma y’uko atabasifuriye nkuko babyifuza.

1. Etencelle; ni ikipe ifite abafana b’abanyamahane cyane b’abagoyi bakomoka mu karere ka Rubavu ndetse kujya i Rubavu ukavayo ari amahoro ni ukuza ushima Imana kuko bakunze kwibasira andi makipe cyane iyo babonye ko batasifuriwe neza.

Dore urutonde dukesha Fine FM ariko sibivuze ko arirwo rwa nyarwo dore ko batakoze ubushakashatsi bwimbitse.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Police FC yamaze gusinyisha umukinnyi muto w’umunyarwanda ukinira Amavubi U23

Biteye agahinda: Mu karere ka Kayonza umwana w’imyaka 8 yapfanye na nyina bazize Gas