in

Biteye agahinda: Mu karere ka Kayonza umwana w’imyaka 8 yapfanye na nyina bazize Gas

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange haravugwa inkuru y’akababaro y’umugore wapfiriye mu mpanuka ya Gas yabaturikanye we n’umwana we w’imyaka 8.

Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, 2023, aho uyu mugore witwa Francoise w’imyaka 32, yari Umwarimukazi ku mashuri ya Mukarange ni mu gihe umwana we yari afite imyaka 8, kandi ngo uretse aba bapfuye n’ibyo bari bafite mu nzu byose byahiriyemo.

Amakuru avuga ko iyi Gas bari bakiva kuyigura, kandi bayitwaye ku igare, bahita bayikoresha, bikeekwa ko yari yapfundutse maze bayicanye ihita iteza inkongi. Imirambo ya ba nyakwigendera yahize ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gahini.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amakipe 5 afite abafana batukana ndetse barwana cyane kuri stade mu Rwanda

PNL:Rayon Sports yatangiye yiyunga n’abafana ubwo yakoraga mu matama Musanze FC