Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha umukinnyi muto w’umunyarwanda ukinira ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.

Uyu musore witwa Rutonesha Hezbon yari asanzwe akinira ikipe ya Gorilla FC, amakuru avuga ko uyu musore yamaze gusinyira igihe cy’umwaka n’igice gusa aya masezerano ashobora kwiyongera.