in ,

Dore abanyarwandakazi bavuzweho kwambara ubusa ku karubanda (amafoto)

Uko iterambere rigenda rikataza, ninako haboneka impinduka mu bijyanye n’imyambarire. Mu banyarwandakazi batandukanye, hagenda hagaragara abambara imyenda bamwe bita impenure, abandi bakabyita kwambara ubusa, mu gihe hari n’ababibona nk’ibisanzwe bakumva ko ari iterambere.

Mu banyarwandakazi b’ibyamamare, hari bamwe bagiye bavugwaho cyane mu minsi ishize kubera imyambarire irimo kwambika ubusa bimwe mu bice by’ibanga, kwambara imyenda ibonerana, kwambara mu ruhame imyenda yo kugana (bikini) n’indi itaravuzweho rumwe. Aba nibo tugarukaho muri iyi nkuru.

 Asinah

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, Mukanise Asinah yinjiye muri muzika ndetse atangira kugaragara mu ruhame yambaye mu buryo butavuzweho rumwe. Yagaragaye yambaye bikini, anasobanura ko atabibona nk’ikibazo. Nyuma gato yongeye kuvugisha benshi ubwo yagaragaraga yambaye ikanzu ibonerana igaragaza ibice bitandukanye by’ibanga.

 Paccy

Imyambarire ya Paccy mu myaka micye ishize, yakomeje kugarukwaho n’abantu banyuranye, bagaragaza ko kuba ari umubyeyi byagakwiye gutuma atambara impenure, gusa nawe akavuga ko kuba ari umubyeyi bitagaragarira mu myambarire ahubwo bigaragazwa n’uko yita ku mwana we akamugenera ibyo akeneye byose.

 Fearless

Umuhanzikazi Keza Stamina Fearless, ni umwe mu bazwiho kudaterwa ipfunwe na mba no kwambara imyenda igaragaza ibice by’ibanga ku mwari w’umunyarwandakazi. Kuva yakwinjira muri muzika, imyambarire ye yagiye ivugwaho n’abatari bacye.

 Meek Rowland Mutoni

Meek Rowland Mutoni, ni umuhanzikazi w’umunyarwandakazi ariko ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari n’umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa. Kwambara bikini n’indi myenda igaragaza ibice bye by’ibanga, byagiye bigarukwaho ariko we akemeza ko abibona nk’ibisanzwe.

Miss Colombe

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, nawe yagiye agarukwaho n’abantu batandukanye ubwo yambaraga ikanzu ibonerana, nyuma hakaza no gusohoka amafoto ye yambaye bikini. Kuba ari Nyampinga byarushijeho kuvugisha abantu amangambure.

Allioni

Imyambarire y’umuhanzikazi Allioni yatangiye kuvugwaho cyane ubwo yitabiraga amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 6, kuva ubwo akazajya agaragara ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza imiterere y’ubwambure bwe cyangwa igaragaza imyenda ye y’imbere. Ibi byatumye mu gihe cy’aya marushanwa akunda kigarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

 Tony

Umuhanzikazi Tonny, nawe yavuzweho mu minsi yashize kwambara imyenda ibonerana igaragaza amabere n’ibindi bice bye by’ibanga. Kuba akunze kwambara imyenda migufi nabyo ntibyagiye bivugwaho rumwe.

Young Grace

Umuraperikazi Young Grace, nawe yagiye agira imyambarire itaravuzweho rumwe. Urugero ni igihe yifotozanyaga n’umusore byakekwaga ko ari we mukunzi we, aho bashyize hanze amafoto menshi bambaye utwenda tw’imbere gusa.

 Denise Gakire

Umukinnyi wa filime, Denise Gakire, ni umubyeyi w’umwana w’umuhungu ariko ntatinya gushyira hanze amafoto yambaye utwenda tw’imbere gusa. Ubwo yabazwaga ku by’iyi myambarire, yagaragaje ko atewe ishema nayo n’ababyeyi be bakaba batabigiraho ikibazo. Aha yagize ati: ” Ababyeyi banjye nta kibazo babigiraho kuko bazi imico yanjye yose, bazi ibyo nkunda n’ibyo nanga… Amafoto yanjye nyashyiraho kuko mbishaka kandi nyashyira kurubuga rwanjye, njye kubwanjye numva ntawe mbangamiye. Iby’abandi uko babibona byo sinabimenya kuko sindi mu mitima yabo gusa kubwanjye numva bajya bayafata nk’amafoto asanzwe kuko nanjye nyashyiraho nk’ayandi kandi ntacyo mba ngamije.”

 Miss Isimbi Amanda

Isimbi Amanda wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2013, ni umwe mu bakobwa bakunda kwambara impenure mu ruhame, ariko by’akarusho yigeze no kujya mu birori bivugwa atambaye akenda k’imbere, nawe ubwe akaba yaraje kwemera ko yambaye ubusa ariko avuga ko yambaye akenda k’imbere gasa n’umubiri. N’ubusanzwe ariko, ni gacye wamubona yambaye imyenda itagaragaza ibice bye by’ibanga.

 

Shaddy Boo

Image result for shaddy boo imyambarire ya

Related image

Supersexy

Image result for Supersexy yambiswe ubusa

Image result for Supersexy yambiswe ubusa

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amber Rose yasomanye n’umukunzi we mushya 21 Savage abantu barumirwa (amafoto)

Reba ifoto ya Knowless na Clement yavuzweho n’abantu benshi