in

Dore abakinnyi 11 Arsenal igiye gusohora nyuma yo kwiyubaka

Ikipe ya Arsenal itozwa na Mikel Arteta ikomeje kwiyubaka gusa ngo ifite gahunda yo kurekura abakinnyi 11 bari kumwe nayo mu mwiherero yagiriye muri Amerika mu cyumweru gishize.

Ariko abayobozi b’iyi kipe bafite ubwoba ko amagambo aherutse gutangwa n’umuyobozi wa tekinike Edu ashobora gutuma bamwe mu bakinnyi bigomeka bakanga kugenda.

Edu yavuze ko ari “ishoramari” rikomeye kwishyura abakinnyi akayabo ariko batitwara neza ariyo mpamvu bagomba kuva muri iyi kipe.

Amwe mu makipe menshi yo mu Burayi yiteguye gutwarira abakinnyi ba Arsenal ubuntu cyangwa ku mafaranga make kubera ko yamenye ko itakibakeneye.

Umunyezamu Bernd Leno niwe uri ku muryango werekeza hanze ya Emirates nyuma yo kwemera kugurwa miliyoni 8 z’ama pound na Fulham.

Nuno Tavares n’umuzamu ukiri muto Arthur Okonwko bamaze gutizwa muri Marseille na Crewe.

Kandi Flo Balogun yiteguye gutizwa mu bufaransa mu ikipe ya Reims.

Ariko Arsenal ntirabona abaguzi ku bakinnyi basanzwe mu ikipe nka Hector Bellerin, Pablo Mari, Lucas Torreira, Ainsley Maitland-Niles na Reiss Nelson.

Iyi kipe yari yizeye gukusanya miliyoni 50 z’ama pound muri abo bakinnyi idashaka ariko ikaba itarabona ababashaka.

Amakipe ashaka aba bakinnyi arategereje kugeza ku munsi wa nyuma w’isoko kugira ngo Arsenal ibarekure ku buntu hanyuma abafate cyane ko ngo yifuza kugabanya imishahara itanga.

Umukinnyi Nicolas Pepe waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi bose muri Arsenal nawe azagurishwa igihe cyose Arteta ashobora kugera ku cyifuzo cye cyo gusinyisha undi mukinnyi uca ku ruhande, nyuma yo kubura Raphinha.

Arsenal irashaka kandi kurekura umunyezamu Alex Runarsson nyuma yo kugura umunyamerika Matt Turner.

Arsenal irifuza abakinnyi barimo Jarrod Bowen,Leroy Sane na Youri Tielmans ndetse iri kwitegura umukino wa mbere wa Premier League izakina na Crystal Palace kuwa Gatanu.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imbogo urugendo rw’ikigali ntirwamuguye amahoro yasubiye mu cyaro anenga abasitari bagenzi be

Sam Karenzi uvugwa kuba umunyabihuha mu mikino yikuye amata ku munwa