in

Dayimoni zitinya ipingu se? Kigali umusore wari umaze gushyingira mushiki we yafashwe n’indwara y’amayobera bakiri muri sare maze hitabazwa na polisi kubera ibyo yakoze

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga haravugwa inkuru y’umusore wafashwe n’indwara y’amayobera ubwo yari amaze gushyingira mushiki we maze bageze mu birori byo kwiyakira atangira gukuramo imyenda yari yambaye.

Abari aho batangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru ko umuhango wa gusaba no gukwa wagenze neza ndetse bajya no gusezerana imbere y’Imana bombi ari amahoro, gusa ariko bageze muri sare aho bari bagiye kwiyakirira, uyu musaza w’umugeni atangira gukuramo imyenda yose.

Yatangiye akuramo ikote, akurikizaho ishati ndetse n’isengeri gusa atangiye kumanura ipantalo abari aho bamufatira hafi ayigejeje mu mavi gusa ariko akabarwanya mu buryo bukomeye.

Bahise biyambaza inzego z’umutekano kuko yari afite imbaraga zidasanzwe, maze abashinzwe umutekano nabo bahageze uyu musore arabarwanya avuga ko adashaka ko bamwambika amapingu.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bacyetse ko ari imyuka mibi yohererejwe n’abashakaga ko ubu bukwe bupfa cyangwase akaba yarariye ku biryo byarozwe n’abari aho muri sare.

Mu mahane menshi, uyu musore inzego z’umutekano zahise zimujyana kwa muganga kugira ngo harebwe icyo yabaye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Abanyarwanda nibo bantu nabonye bagira ishyari ni ubugome
Ubwo c ntibamuhemukiye

“Imeze nka sitade Amahoro” Amafoto ya sitade ikipe y’igihugu u Rwanda (Amavubi) azacakiraniraho na Benin

Keza bwa mbere yagaragaye ateruye umwana wamaze kuba icyamamare ataranamara umwaka ku isi -AMAFOTO