in

Cyore: Miss Mutesi Jolly arashinjwa ubwambuzi

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 ,arashinjwa ubwambuzi bw’amafaranga na Kompanyi yo muri Tanzaniya yitwa Catersseason yagaburiye abantu mu gikorwa cyo gutora Miss East Africa 2021.

Nkuko bigaragara mu butumwa iyi Kompanyi yanyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram, bifashishije amafoto ya Mutesi Jolly ubwo yari Mukiganiro n’itangazamakuru muri Tanzaniya maze bamushinja ko yabambuye .Iyi Kompanyi ivuga ko Miss Mutesi na Rena Events bafatanyije gutegura irushanwa rya Miss East Africa uyu mukobwa abereye Visi Perezida babambuye ntibabishyure amafaranga y’ibyo bagaburiye abatabiriye iri rushanwa igihe bari mu mwiherero.

Ku ruhande rwa Miss Jolly yavuze ko iyi Kompanyi yakwishyuza Rena Events kuko we ngo ntaho yari ahuriye no kwishyuzwa ibyakoreshejwe mu gutegura iri rushanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutekamutwe wifashisha ikoranabuhanga yahawe igihano gisekeje cyane

Hamenyekane ibintu umugore yakorera umugabo we akamuha ibyo amusabye byose