in

Umutekamutwe wifashisha ikoranabuhanga yahawe igihano gisekeje cyane

Umusore ukora ubujura bwo kuri interneti yakatiwe n’urukiko rwo muri Nigeria igihano gisa n’igisekeje aho yasabiwe kumara amaezi atandatu akora isuku mu rusengero.

Urukiko rwisumbuye rwa Abuja rwakatiye uyu musore witwa Chibuike Omemgboji uzwi kandi ku izina rya Surajo Ascencio, amezi atandatu yo gukora umuganda kubera uburiganya bwa interineti.

Ku wa gatatu, tariki ya 15 Kamena, yahamijwe icyaha cy’ubutekamutwe bukorerwa kuri interneti nyuma yo kwemera icyaha kimwe aregwa cyo kwaka amafaranga abantu binyuze mu ikoranabuhanga rya murandasi.

Ubutabera K.N. Ogbonnaya yakatiye uwahamwe n’icyaha, yavuze ko Chibuike agomba kuzajya akoropa agasukura Kiliziya amezi atandatu yose uhereye ku itariki yakatiweho n’urukiko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FIFA yatangaje imijyi 16 izakira igikombe cy’isi muri 2026.

Cyore: Miss Mutesi Jolly arashinjwa ubwambuzi