in

Cristiano Ronaldo yagiranye ibihe bidasanzwe n’umuteramakofi Francis Ngannou

Cristiano Ronaldo kuri ubu wakomereje ubuzima i Riyadh muri Saudi Arabia , yagiranye ibihe bidasanzwe n’umuteramakofi Francis Ngannou ufite shampiyona ya  UFC Heavyweight Champion yatsindiye muri Werurwe ,umwaka wa 2021 atsinze uwitwa  Stipe Miocic

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ,yaba Francis Ngannou na Cristiano Ronaldo bagaragaje ko bagiranye ibiganiro byari ingirakamaro n’ubwo batigeze berura neza ngo bavuge icyo ibiganiro byabo byibanzeho.

Francis Ngannou yagize ati:”nagiranye ibiganiro byiza n’ihene (Goat) uyu munsi i Riyadh, byari ingirakamaro” , ni mu gihe ku ruhande rwa Cristiano we yanasangije amashusho mato abamukurikira ameze nk’uwiteguye kurwana (iteramakofi) na Ngannou ariko kwiyumanganya bikamunanira agakubita agatwenge.

Francis ni umunya Cameroon wibera mu gihugu cy’Ubufaransa , asanzwe ari inshuti y’abakinnyi b’umupira w’amaguru , muri bo harimo na Kylian Mbappe yashimiye cyane ubwo yitwaraga neza ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi cya 2022.

Cristiano Ronaldo yishimiye kugirana ibihe byiza na Francis Ngannou
Cristiano Ronaldo yishimiye kugirana ibihe byiza na Francis Ngannou
Francis Ngannou asanzwe ari inshuti y'abakinnyi b'umupira w'amaguru
Francis Ngannou asanzwe ari inshuti y’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yihaye kumara ijoro ryose atera akabariro birangira apfuye

Videwo: Bruce melodie nyuma yo kurya Miliyoni 200 zabandi yagiye kwakira mushuti we Harmonize waje i Kigali