in

Cristiano Ronaldo na Al Nassr ye bateze ibitugu barakubitwa

Cristiano Ronaldo wirengeje imikino ibiri nta gitego na kimwe atsinda muri Arabia Saudite

Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yakubiswe na Al-Ittihad ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wa  ½ mu gikombe kiruta ikindi cya Arabia Saudite.
Al-Ittihad  yari yakiriye umukino yari yabanje mu kibuga Grohe; Hegazy, Sharahili, Shanqeeti, Hawsawi, Hamed, Coronado, Henrique, Romarinho, Al-Aboud na  Hamdallah.
Al – Ittihad n’iyo yafunguye amazamu ku munota wa 15 igitego cyatsinzwe na Romarinho ku mupira yarahawe na Al-Aboud.

Cristiano Ronaldo wirengeje imikino ibiri nta gitego na kimwe atsinda muri Arabia Saudite
Al-Nassr  ya Cristiano Ronaldo na Rudi Garcia yari yabanje mu kibuga Agustin; Sultan, Mado, Alamri, Lajami, Alkhaibari, Gustavo, Pity Martinez, Sami, Talisca na C. Ronaldo.
Al_Ittihad ku munota wa 44 yongeye gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hamdallah ahawe umupira na Romarinho.
Ku munota wa 67 ikizere ku bafana ba Al Nassr na Cristiano Ronaldo cyagarutse ubwo Talisca yatsindaga igitego ahawe umupira na Luiz Gustavo, Ariko ibyo ntacyo byatanze kuko ku munota wa 93 Al-Shanqeeti wa Al-Ittihad yatsinze igitego cya gatatu, gitahisha Cristiano Ronaldo n’abagenzi be.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Byari udushya gusa ubwo abarimo Neymar, Messi na Mbappé bagaragaraga bambaye imyenda y’abafundi n’abayedi!

Bwa mbere mu mateka ikipe ya Rayon Sports WFC yabonye ikipe iyihangamura