in

Cristiano Ronaldo na Al Nassr bigobotoye Ikipe kuri hamana bakomeza gusatira igikombe

Ikipe ya Al Nassr, Cristiano Ronaldo abereye kapiteni yigobotoye ikipe kuri hamana ubwo yayitsindaga ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite.
Uyu munsi shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite yari yakomeje ku munsi wa 21, Al Nassr ya Cristiano Ronaldo iseruka ikina n’ikipe yitwa Abha.


Abha yabanje kugora Al Nassr kuko ku munota wa 7 gusa batsinze Igitego ariko VAR iracyanga. Abha yakomeje ishaka uburyo yatsinda maze ku munota wa 26 Fattah Adam atsinda igitego cya mbere.

Mu gice cya kabiri Al Nassr yaje yisize insenda maze ku munota wa 78 Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya mbere kuri kufura yateye , baba barishyuye.

Cristiano Ronaldo yishimira igitego cya kufura yatsinze

Ku munota wa 86 Talisca yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa Al Nassr kuri penariti, ikipe iba ibonye amanota atatu. Kuheza ubu Al Nassr iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 49 aho irushwa inota rimwe na Al Ittihad iri ku mwanya wa mbere.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byasabaga gutega igunira! Abakinnyi ba Simba SC bashyikirijwe ibifurumba by’amafaranga bemerewe _ AMAFOTO

Dore amafoto ya Miss Kayumba Darina yambaye agakanzu kagufi kagaragaza mu gatuza he hashinguye yaciye ibintu kuri Instagram