in

Chiffa yahishuye ikintu Buravan yamusabaga gukora ubu akaba aribwo bwa mbere agikoze nyuma y’igihe yarabyanze

Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yamenyekanye cyane ,ubwo uyu muhanzi yari amaze kwitaba Imana mu kwezi kwa munani kuno mwaka, ibi bijyana no kuba yaba Chiffa ndetse na Yvan Burava ntanumwe wari warigeze abishyira hanze agaragaza iby’urukundo rwabo.

Mu mashusho uyu mukobwa yifashe ku rubuga rwa instagram yavuze ko yatunguwe no kubona amashusho y’indirimbo ya Alyn Sano na Yvan Buravan , indirimbo bahuriyemo yitwa “We the Best” ,indirimbo imaze imyaka itatu kuko yasohotse mu mwaka wa 2019 ku itariki 7 z’ukwezi kwa gatandatu.

Uyu mukobwa yahise yifata amashusho arikureba ino ndirimbo arangije ahishura ko Yvan Buravan yahoraga amusaba kwifata amashusho areba indirimbo ye kugirango abashe kumenya ahari ikosa , uyu mukobwa yahise ahishura ko aribwo bwa mbere abikoze ariko kandi amurakariye icyakora arenzaho ko ari kwikinira (arugutebya).

yagize ati”Yvan buri gihe yambwiraga kwifata amashusho ndikureba indirimbo ze bwa mbere kugirango amenye aho yakoze ikosa  (araseka) irijoro ndumva murakariye (araseka arenzaho ko yatebyaga)”

Chiffa yongeyeho ko akumbuye Yvan Buravan cyane nyuma yuko yaramaze guhishura ibyo yahoraga amusaba igihe yari akiriho, Yvan Buravan yasize album yise “Twaje” ndetse yari igizwe n’indirimbo zitandukanye ziganjemo izirimo umudiho wa gakondo .

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irene Murindahabi yashyize hanze amafoto y’umwana we w’umukobwa arenzaho amagambo meza yashimishije benshi(Amafoto)

Gakenke:Umujura wafashwe y’ibye ingurube yazengurukijwe karitsiye yose ayikoreye irimo kuviririrana kuko yari yayibaze(amafoto)