in

Chelsea yamaze kwemeza ko igiye kugura umwe mu bazamu beza muri Premier league.

Ikipe ya Chelsea football club yamaze kwegukana bidasubirwaho umukinnyi ukiri muto w’umuzamu akaba afatira ikipe ya Southampton ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’ubwongereza y’abato.

Uyu muzamu akaba yitwa Eddie Beach asanzwe akinira Southampton afite imyaka 18 akaba afite ahazaza h’ubwongereza ndetse n’isi muri rusange nk’umuzamu witezweho byinshi.

Chelsea yegukanye uyu mukinnyi nyuma yuko n’andi makipe menshi yamushakaga ndetse yifuza kuba yamugura nkuko amakuru dukesha The Guardian abitangaza.

Eddie Beach yabashije gukina imikino 20 mu ikipe ya Southampton yabatarrengeje imyaka 18 ndetse n’indi nshuro imwe muri Southampton yabatarengeje imyaka 23.

Uyu muzamu aje nko kuziba icyuho mu gihe cyose Meddy yaba atakiri muri iyi kipe ndetse byitezweko ashobora kuzajya muri Real Madrid mu myaka iri imbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Brianne yasekeje abantu ubwo yagenderaga mu nkweto adasanzwe yambara (video)

FIFA yatangaje imijyi 16 izakira igikombe cy’isi muri 2026.