Byinshi wamenya ku banyarwanda bafotora Zari wahoze akundana na Diamond

Itsinda ry’Abanyarwanda bafite ubuhanga mu gufotora ‘Focus Eye Images’ riherutse kwemezwa nk’abazajya bafotora mu buryo buhoraho ibirori bya ‘White Party’ bitegurwa na Zari The Bosslady.

Uretse Zari The Bosslady, itsinda rya ‘Focus Eye’ rifitanye amasezerano n’ibindi byamamare bikomeye muri Uganda nka MC Kats, Sheilah Gashumba rigakorana n’ama televiziyo arimo; Urban TV na Bukedde TV.

Iri tsinda rimaze kubaka izina muri Uganda by’umwihariko mu gufotora ibyamamare, ryatangirijwe i Kigali mu 2014 ku gitekerezo cy’abasore, Nshimiyimana Eric umaze kubaka izina nka Derrick na Josh Ishimwe.

Aba basore baje kwandikisha iki kigo cyabo mu 2016.

 

Written by Geovanis N

Tsap me: +250781375290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Ihere ijisho ubwiza bw’umukobwa w’ikizungerezi ukorera kuri RBA Assoumpta Abayezu

Ubanza imbaraga afite azikura ikuzimu: Rutambi akuruye Imodoka n’amenyo