in

Byemejwe: Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa PSG

Kuri uyu mugoroba ubwk hasozwaga shampiyona y’abafaransa, nibwo hemejwe amakuru y’uko kizigenza Lionel Messi atazongera gukinira ikipe ya Paris Saint Germain.

Nk’uko iyi kipe yabitangaje, Messi ntabwo azongera amasezerano muri iyi kipe yari amaze imyaka ibiri,  aho yayigezemo avuye muri FC Barcelona.

Mu gusezera, Messi yashimiye ikipe ya PSG n’abatuye umujyi wa Paris, anabifuriza amahirwe mu bihe biri imbere.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yifuzwa n’amakipe arimo Inter Miami,  Al Hilal yo muri Saudi Arabia na FC Barcelona yahoze akinira, hakaba hategerejwe kumenya iyo azerekezamo.

Si Messi wenyine wasezeye ku bakunzi ba Paris Saint Germain,  doreko na myugariro Sergio Ramos yamaze kubasezeraho akaba azakomereza guconga ruhago mw’ikipe itaramenyekana.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Real Madrid yirukanwe

Umusore yagaramye undi na we amujya hejuru! Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yagaragaye ari mu buryohe bw’umubiri n’umugabo we biryamiye ku mazi (VIDEWO)