in

Byamenyekanye ko impanuka y’indege iherutse kugwa mu mazi 19 bagapfa harimo n’umunyarwandakazi habaye uburangare mu butabazi

Amakuru ava mu iperereza inzego zishinzwe ubutabazi muri Tanzania imyitwarire igaragaramo uburangare mu mpanuka y’indege yaguye mu kiyaga cya Victoria mu gace ka Bukoba igahitana abantu 19.

Iyi raporo yagaragaje ko igenzura ryakozwe ryemeje ko ubwo iyi mpanuka yabaga abibira mu mazi batashoboraga gukora igikorwa cy’ubutabazi kuko nta mwuka uhagije wa oxygen bari bafite mu bikoresho byabo byo kuwutwaramo.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ikindi iyi raporo igaragaza ari uko itsinda ry’abapolisi bakorera mu mazi ryari rifite ubwato bumwe gusa bw’ubutabazi. Bwageze ahabereye impanuka hashize amasaha ane impanuka ibaye kandi nta lisansi bwari bufite ihagije.

Abapilote babiri bari bari imbere mu cyumba batwariramo indege byamenyekanye ko batashoboye gufungura umuryango w’icyo cyumba n’umuryango wo kunyuramo bahunga uri hejuru y’imitwe yabo kubera imbaraga nyinshi z’amazi.

Byavuzwe ko iyo haba harahise hakorwa ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, birashoboka cyane ko abandi bantu bari kurokoka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pep Guardiola utoza Man City nyuma yo kongera amasezerano azageza 2025 byatumye aca agahigo atari yarigeze

Umusore yatunguwe na Sheri we ubwo yamuhaga impano mu gicuku