in

Bwiza yatomagije Juno Kizige maze aca amarenga ko umubano wabo harimo akantu

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yaciye amarenga ko ubushiti bushobora gutuma arenga umurongo akaba yakundana na Juno Kizigenza.

Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live dukesha aya makuru yavuze ko impamvu yasibye ifoto ye na Juno Kizigenza ubwo yateguzaga indirimbo Soja bafitanye, ni uko yabonye abantu bayisamiye hejuru cyane kandi atarashakaga kubitekerezaho kenshi.

Ubwo yabazwaga ku mubano afitanye na Juno ati‘‘Njye ntabwo nari nzi ko Juno nta mukunzi afite. Niko mba mbitekereza, nzabanza mubaze. Njye kuba nta mukunzi mfite ntabwo mbizi gusa ndenda kurenga umurongo kuva twahura, bisa nk’aho ari ntabyo.’’

Bwiza kandi yatunguye abantu nyuma yo kuvuga ko atazi niba Juno yarakundanye na Ariel Wayz n’ubwo bagiye baterana amagambo mu ndirimbo bashyize hanze mu minsi yashize

Bwiza yabajijwe niba gukundana na Juno Kizigenza byaba ari igihombo, maze asubiza agira ati ‘‘Igihombo cyaba ari ikihe ? Nta gihombo cyaba gihari. Inyungu nazimenya narugiyemo nawe. Yaba umuhungu uhuje n’ibyo wifuza. Ni umuhungu nakwishimira gukundana nawe. Ni inshuti yanjye, ni umusore uzi kuganira.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 6 utari uziko banga urunuka Cristiano Ronaldo , uwa gatandatu aragutungura (AMAFOTO)

Ingano y’igihe Ndizeye Samuel azagarukira mu kibuga cyatumye abakunzi ba Rayon Sports banezerwa