in

Bwa mbere, Queen Cha yahishuye ko afite umukunzi.

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha mu muziki nyarwanda, ku nshuro ye ya mbere yavuze ko ari mu rukundo.

Hari mu kiganiro kitwa ‘The Fact Show’ gitambuka kuri Fine Fm (93.1) gikorwa na Peacemaker na Pazo Parole Umukapo kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa sita aho batungura umuntu w’icyamamare bakamubaza uko impera z’icyumweru zagenze (Weekend y’ibyamamare) ndetse bakanamuhuza n’abafana be bakamubaza ibibazo bifuza akabasubiza.

Ubwo Queen Cha yahamagarwaga yari arimo ategura amafunguro. Yavuze ko afite umukunzi ariko atamutangaza. Ati ”Umukunzi ndamufite ariko kumuvuga mu itangazamakuru sinabikora”. Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko iyo ari mu rugo akunda kumva indirimbo zibyinitse ariko n’ize ajya afata umwanya akazumva. Ati “Indirimbo zanjye ndazumva kandi nzumva buri munsi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yemeye kuryamana n’abagabo 18 icyarimwe umugabo we amureba.

Sugira Ernest yashimiye UMUKURU W’IGIHUGU, Paul KAGAME ku bw’ibihembo yageneye amavubi