in

Busasamana:Umugabo wasomye ka manyinya yiyahuje umuti w’udukoko.

Mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza haruvugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 23 witwa Emmanuel Tuyishime, bikekwa ko yiyahuje umuti wica udukoko nyuma yo gusoma kuri ka manyinya.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wakoraga mu rwuri rw’inka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko bakeka ko yiyahuye kuko basanze umuti wica udukoko bashyira mu myaka hafi y’aho yapfiriye.

Yagize ati “Yiyahuye nijoro ariko turavuga ko yiyahuye kuko basanze mu cyumba yaguyemo umuti wica udukoko ariko iperereza riracyakomeje.”

Yakomeje avuga ko umugabo wabanaga na nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe RIB kugira ngo atange amakuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ariel Wayz yashyize hanze amafoto yifashe mu myanya y’ibanga ! (amafoto)

Impamvu nyamukuru zituma udahabwa urukundo (guterwa indobo)