in

Bugesera: Abanyamakuru ba Televisiyo ikorera i Kigali, bakubiswe n’abagabo umuni b’ibigango ubwo bari bari gutara inkuru

Abanyamakuru ba Televisiyo ikorera i Kigali, bakubise n’abagabo basaga umuni ubwo bari bari gutara inkuru.

Abanyamakuru ba YONGWETV bakubitiwe mu Karere ka Bugesera ubwo bari bagiye gutara amakuru.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, YONGWETV yatangaje ko abanyamakuru bayo bakubiswe ubwo bari mu kazi.

Bagize ati: “Abagabo 8 b’Ibigango bakorera PSF_Rwanda mu karere ka Bugesera bakubise abanyamakuru ba YONGWETV ubwo bari bari mu kazi.”

Bakomeza bagira ati:”Ni nyuma y’uko abo bagabo bari babyukiye mu gikorwa cyo kwaka abacuruzi bo mu Murenge wa Rilima amafaranga angana n’ibihumbi 20, utayatanze agafungirwa.”

“Babwiraga abaturage ko ayo mafaranga kuyatanga ari itegeko ry’intara y’Iburasirazuba, nyamara Abaturage bavuga ko batigeze baganirizwa kuri icyo gikorwa.”

Basoje bagira ati: “Kuri ubu umunyamakuru akaba ari kwitabwaho n’abaganga.”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Brianne azahagarikwa n’ande? Ibyo Dj Brianne yagezeho byerekanye ko afite igikundiro nta kabuza 

“Ese wahaye bossi amagara” Umunyarwenya Dogiteri Nsabi yongeye gutembagaza abantu ubwo yari ku mwe n’umukobwa wahaye bossi we ibintu bisekeje (video)