in

Breaking News:Umutoza wa Gasogi United Ahmed Adel n’umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim Batandukanye na Gasogi Unite byeruye

Gasogi United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yirukanye aba batoza babyumvikanyeho.

Yagize iti “Nyuma yo kwemeranya kuganisha ku gusesa amasezerano y’akazi yacu ku bwumvikane, turabashimira ku byo mwadukoreye.

Ubwo mu minsi yashize uyu mutoza wa Gasogi United yaregwaga ashinjwa gutunga ibyangombwa bihimbano, nyuma amakuru yaje kuvuguruzwa basanga ibyangombwa bamushinjaga ko ari ibihimbano byaratangiwe muri Burkinafaso kandi byaratangiwe muri Egypt.

CAF nayo yanyomoje makuru igira iti“iperereza ryakozwe ryagaraje ko CAF nta muntu ufite License A witwa Ahmed Ibrahim cyangwa ngo ibe yaratanze icyo cyangombwa, bivuze ko ibyo byangombwa byahimbwe ndetse n’umukono wakoreshejwe kuri ibyo byangombwa atari wo.”

Ahmed Abdel akaba atandukanye na Gasogi United nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, asize iyi kipe ku mwanya wa 5 n’amanota 10, mu mikino 6 yari amaze gukina yatsinzemo 3, atsindwa 2 anganya umwe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya Miss Muheto yishimanye na Fuego yatumye benshi bacika ururondogoro, Miss Muheto yagize icyo abivugaho

Video: umusore yihaye kwambika impeta inkumi iramusebya