in

Breaking News: Nyuma yo kurekura Benzema na Hazard, Real Madrid iguze umukinnyi wa miliyoni 100

Hashize iminsi micye cyane ikipe ya Real Madrid itandukanye na kizigenza Karim Benzema wamaze kwerekeza muri Saudi Arabia ndetse inasesa amasezerano ya Eden Hazard, kuri unu ikaba yamaze kumvikana n’undi mukinnyi mushya bagiye kugura miliyoni 100 z’amayero.

Mu nkuru imaze gushyirwa hanze n’ikinyamakuru The Athletic, umusore w’imyaka 19 w’umwongereza Jude Bellingham yamaze kumvikana na Real Madrid aho agiye kuyerekezamo avuye muri Borrusia Dortmund.

Uyu musore aje gufatanya n’abandi basore basanzwe bakinira iyi kipe bakiri bato barimo Camavinga,  Tchouameni, Vinicius n’abandi.

Ntabwo biramenyekana imyaka azasinya muri iyi kipe cyangwa amafaranga azahembwa, gusa biteganyijwe ko azakora ikizamini cy’ubuzima mu minsi ya vuba.

Written by N¥AWE

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports nubwo ikipe zitajya zumvina

Arigendeye: N’Golo Kante wakunzwe na benshi ntakiri umukinnyi wa Chelsea