in

Breaking news: Eden Hazard wari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi yasezeye muri iyi kipe ku myaka ye ikiri mike

Hashize iminsi mike ikipe y’igihugu y’Ububiligi isezerewe mu irushanwa ry’igikombe cy’isi itarenze amatsinda dore ko hanumvikanyemo umwuka utari mwiza mu bakinnyi bayo, ibyo byatumye uwari kapiteni wayo Eden Hazard asezera muri iyi kipe ku myaka 31 y’amavuko.

Uyu musore Eden Hazard yari amaze guhamagarwa inshuro 126 muri iyi kipe y’Ububiligi akaba yarayitsindiye ibitego 33 kuva mu 2008.

Nyuma yo gutangaza uyu mwanzuro Eden Michael Walter Hazard yavuze ko agiye gushyira umutima we kuri Real Madrid asanzwe akinira.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Keza Terisky wahoze mu rukundo na The trainer agiye kwibaruka imfura ye (Amafoto)

Umuriro watse hagati y’abahoze ari abagore ba Diamond Platnumz aribo Wema Sepetu na Hamisa Mobetto