in

Biteye ubwoba!Umukecuru aratabariza umukobwa we waboze akiri muzima!Bashatse kumushyingura arabyanga(Video)

Uyu mukecuru aratabariza umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wafashwe n’uburwayi bw’amayobera ,ndetse umubiri ukaba waraboze.

Uyu mukecuru witwa Mukangeyo Mariya w’imyaka 59 aganira na Afrimax Tv yasobanuye ko umwana we Josianne yafashwe n’ubu burwayi ,araremba cyane ndetse abyimba amaguru.Avuga ko yamutanzeho amafaranga menshi bamwe bamwizeza kumusengera ngo akire,biba iby’ubusa ,ndetse ngo ntaho atamuvuje ariko byaranze.Uyu mwana w’umukobwa iyo aryamye ku buriri uruhu rufatana n’ibiryamirwa bagerageza kumuhindukiza inyama zigasigaraho,ndetse akaribwa cyane mu buryo buteye ubwoba.

Uyu mukecuru asuka amarira kubera umwana we.

Uyu mucekuru yakomeje avuga ko bashatse kumushyingura ariko bakabazwa n’uko akiri muzima ,ndetse agitera akuka.Bityo bituma babireka .Uyu mwana waboze ahagaze akomoka mu muryango ukennye ndetse batunzwe n’ububumbyi ,ari naho bakura amafaranga yo kumushakishiriza imiti yo kumuvura.Asoza asaba umugiraneza wese kumufasha,avuga ko ubuzima umuryango wabo ubayemo bugoranye cyane kandi ko ahorana agahinda ku mutima ,ndetse ko wenda abonye akagare k’umwana we byamufasha.Hatanzwe numero ya telefoni uwashaka kumufasha yanyuzaho inkunga ye ari yo:+25078020919.

Kanda hano hasi urebe video y’uyu mukecuru utabariza umwana we:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakoze igikorwa gikomeye cyakoze benshi ku mutima.

Umusaza w’umuherwe yashyizeho miliyoni zirenga 50 buri mwaka ku mukobwa uzemera ko amurongora|Dore ibyo inkumi igomba kuba yujuje.