in

Biteye ubwoba: Kayonza umugabo w’umuganga yasanzwe mu nzu yapfuye urupfu rw’amayobera

Umugabo w’umuganga wasanzwe yapfiriye mu nzu urupfu rwe rukabanza kuba amayobera kuri ubu harakekwa icyamwishe.

Umuganga witwaga Uwimana Valens w’imyaka 36 wakoraga ku kigo nderabuzima cya Karama mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, biteza urujijo kuko ku munsi wabanje yari yakoze, nta kibazo afite.

Urupfu rw’uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022.

Amakuru avuga ko abaganga bakorana bamubuze, bitabaza ubuyobozi bujya aho yararaga, bwica urugi maze bumusangamo aryamye, yapfuye, Gusa biravugwa ko uyu musore yari asanzwe afite indwara y’igicuri, ari nayo bikekwa ko yamwishe.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kumushyingura.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yageze muri Arabia Saudite kurangizanya n’ikipe izajya imuhemba akavagari k’amafaranga

Intambara y’amagambo ikomeje kujya mbere, kuri iyi nshuro umuvugizi wa Rayon Sports yihimuye kuri KNC agereranya ikipe ye n’igare