in

Biryoha biryana! Dore indwara karahabutaka zigutegereje niba ujya urigata igitsina cy’umugore cyangwa umugabo

Hari abakoresha uburyo bwo kurigatana ibitsina mu rwego rwo gukomeza gushimishanya mu gikorwa cy’imibonano muza bitsina nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Dore bimwe mu ibibazo umuntu ashobora guhura na byo mu gihe akunze kurigata igitsina cy’umukunzi we cyane cyane kurigata mu gitsina cy’umugore

Mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, William Jonson wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika agaragaza ko mu bantu batatu barwaye kanseri yo mu muhogo, babiri muri bo bayitewe no kurigata mu gitsina cy’abagore.

Iyi nzobere yavuze ko mu gitsina cy’umugore ari hamwe mu hantu handurira kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku buryo budasanzwe, kandi ngo kuri ubu iyi kanseri yibasiye igitsina gabo cyane cyane abahungu bakiri bato ugereranyije n’abagore.

Urubuga rwa yourtango.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

Uyu William Jonson yagaragaje ko abagabo bafite ibyago byinshi byo gufatwa na Virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore

Yakomeje agaragaza ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura Virusi ya “HPV” ugereranyije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.

Banavuze kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku kigereranyo cya 22%, ndetse ko yiyongereye kugera kuri 25% mu myaka 20 ishize.

Ntitwakwirengagiza ko nyuma y’ibi byago byo kuba wakwandura iyi Kanseri, imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ishobora no kuba inzira yo kwanduriramo izindi ndwara zirimo Virusi itera SIDA, Mburugu, Hepatite B n’izindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 80 yaguye mu maguru y’umukobwa w’imyaka 33 baraye batera akabariro

Urukundo ni ubusazi! Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yisize ibyondo we n’umukunzi we (VIDEWO)