in

Birababaje: umugeni yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ku munsi w’ubukwe bwe

Umukobwa witwa Mukabahizi Faina wo mu karere ka Nyaruguru yahuye n’insanganya aho yafashwe n’uburwayi bw’amayobera maze bimuviramo guta umutwe kugeza ubwo atabasha no kuvuga.Nk’uko bigaragara mu kiganiro papa w’uyu mukobwa witwa Kayitane yahaye shene imwe yo kuri youtube yavuze ko umukobwa we atabasha kuvuga ndetse afite uburwayi bwo mu mutwe bwamufashe ubwo yari agiye gukora ubukwe.

Yasobanuye ko uyu mukobwa we yabayeho akorera amafaranga i Kigali noneho igihe cyo gutaha kigeze yageze iwabo yitegura ubukwe nk’abandi bakobwa maze benga inzoga batumira inshuti n’abavandimwe ariko baje gutungurwa no kubona atangiye gutoba ibyondo aniciraho imyambaro ye birangira yirukanse ku musozi.

Faina yafashwe avuga ko arwaye umutwe ndetse ababara mu maguru nyuma yo kwiruka ku gasozi ntiyongeye kuvuga.Bavuga ko bagerageje kumujyana kumuvuriza i Ndera ariko biba iby’ubusa kuko yanze gukira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Abanyamakuru bazavamo abazasimbura Taifa na Axel bamenyekanye

Amakuru mashya aturutse muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo