Connect with us

urukundo

Bimwe mu bimenyetso bikomeye umukobwa agaragaza iyo bari kumutereta n’icyo bisobanuye.

Published

on

Ni kenshi mu rukundo umukobwa avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y’abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk’uburyarya kandi atariko biri.

Kamere y’abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira kumugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo.

Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y’umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w’umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.

Dore amwe mu marenga umubiri w’umukobwa ukora n’icyo biba bisobanuye:

1.Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi kuburyo biba bisaba ko ukora ibishoboka ko kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n’abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.

2.Guceceka, Guseka no Kumwenyura

Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

3.Kugukoraho buri kanya

Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashakako mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

4.Kwipfumbata akareba hirya

Iyo umukobwa yipfumbase akanga kukureba mumaso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutya kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar