in

Bidasubirwaho umuzamu Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe nshya

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC yazamukiyemo.

Uyu muzamu w’imyaka 24 y’amavuko mu ikipe ya AS Kigali yari amaze igihe atari mu bihe byiza kuko yatsindwaga ibitego byinshi bidasobanutse ariko aheruka gukora ibitangaza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi iheruka kunyanga na Benin igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko Ntwari Fiacre yanze kongera amasezerano mu ikipe ya AS Kigali bitewe n’uko yamaze kumvikana na APR FC aho azayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ntwari Fiacre yakuriye mu ikipe ya APR FC nyuma aza kuzamuka mu ikipe nkuru ariko ntabwo yayitinzemo kuko umutoza Mohammed Adil Erradi batigeze bumvikana bituma ajya muri Marines FC aho yayivuyemo ajya muri AS Kigali akibarizwamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamenya yiyamye abantu bibonekeza ku rupfu rw’umuntu

“Nta mukobwa mwiza nka nyoko” Bamenya yacyubuye abagabo n’abasore birirwa biruka inyuma y’amajipo bashaka urukundo (VIDEWO)