in

Bibabe gake! Icyamamare muri muzika y’Isi Shaggy yakoreye ibintu Bruce Melodie byatumye abatuye i New York muri Amerika bayamika 

Bibabe gake! Icyamamare muri muzika y’Isi Shaggy yakoreye ibintu Bruce Melodie byatumye abatuye i New York muri Amerika bayamika.

Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akomeje kumenyekanisha u Rwanda n’indirimbo ye “When she’s around” yakoranye n’icyamamare muri muzika y’Isi Shaggy ku ma radiyo atandukanye yo muri iki gihugu abifashijwemo na Shaggy.

Bruce Melodie yongeye guca impaka uyu munsi ubwo yari kuri radiyo ya Elvis Duran Show ijyaho umugabo igasiba undi dore ko ikunzwe cyane muri Amerika mu mujyi wa New York akaba yari kumwe n’umuhanzi Shaggy aho yanasobanuye uburyo yahuye n’uyu muhanzi yakuze akunda.

Shaggy akomeje gufasha Bruce Melodie kumenyekanisha indirimbo yabo “When she’s around” ibintu bidakunzwe gukorwa n’abandi bahanzi b’ibyamamare dore ko ubusanzwe iyo abahanzi bakoranye indirimbo n’ibyamamare muri muzika bakunze kubatererana bakanga kubafasha kumenyekanisha indirimbo bakoranye.

Umuhanzi Bruce Melodie ubwo yari mu kiganiro yatumiye abakunzi be bose batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko afite igitaramo tariki 30 Ukuboza kizabera muri Portland Me.

Ibi Bruce Melodie yakorewe na Shaggy birakomeye cyane kubera ko mu myaka yose The Ben na Meddy babaye muri iki gihugu batigeze bagira amahirwe yo kugaragara mu itangazamakuru ry’iki gihugu gikomeye cyane ku Isi.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Disi niyo mpamvu yari yaratinze! Umusore wagiye mu nama yaberagamo ibijyanye n’igihe ubukwe bwa King James buzabera yatangaje imico itari myiza abantu batari bazi ku mukobwa agiye kugira umugore -AMASHUSHO

Bari bifashe mapfubyi! Ifoto y’abakunzi babiri bakomeye ba Rayon Sports bagaragaye bihebye ubwo Kiyovu Sports yabajombaga igikwasi ikomeje kuvugisha abatari bake -IFOTO