in

Ben Moussa wasimbyuye Adil Mohamed yatangaje igihe azamenyera niba arakomeza gutoza APR FC cyangwa arahagarikwa

Umusigire wa APR FC Ben Moussa nyuma yo guhanwa kwa Adil Mohamed yatangaje igihe azaba yamenye niba arakomeza gutoza iyi kipe cyane ko igihe yahawe cyatangiye ejo hashize.

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino utari woroshye.

Wari umukino mwiza ubona ko amakipe yose akora ibyo yasabwaga cyane ikipe ya APR FC yaje ishaka insinzi cyane biza no kuyihira ku munota wa 4 Ruboneka Jean Bosco ku ishoti rikomeye cyane ahita ayibonera igitego cya mbere. Mugunga Yves nawe aza ashimangira intsinzi ndetse na Mugisha Gilbert gusa na Sunrise FC yahise igomboramo 2 mu minota ya nyuma.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wasigaranye ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2022, nibwo aramenya umwanzuro w’ubuyobozi bw’iyi kipe bumumenyesha ko arakomeza gutoza iyi kipe mu gihe umutoza wayo mukuru Adil Mohamed ataragaruka hano mu Rwanda avuye iwabo muri Marocco.

APR FC igiye kuba iruhutse ho gato kimwe n’izindi kipe zifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi barimo kwitegura imikino 2 ya gishuti izakina na Sudan guhera kuri uyu wa Kane ndetse no kuwa gatandatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Rwatubyaye asomana n’inkumi yavuzweho gusenyera Karera Hassan yatumye benshi bacika ururondogoro

Na we ubwe sinzi niba yari n’umutoza _ Amagambo ya Ronaldo avuga kuri Ralf Ragnick wamutoje muri Manchester United