in

Ben Moussa ashaka gukora akantu! Abakinnyi APR FC izakoresha kuri AS Kigali hajemo impinduka zikomeye ku batsinzwe na Police FC basuzuguwe cyane

Umutoza w’ikipe ya APR FC ushaka kwihaniza ikipe ya AS Kigali yakoze impinduka mu bakinnyi azakoresha ku munsi wejo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2023, Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino w’umunsi wa 26 Aho amakipe arimo APR FC Police FC n’izindi ziramanuka mu kibuga ariko umukino utegerejwe cyane ni uzahuza ikipe ya APR FC na AS Kigali ndetse n’uzahuza Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports.

Amakipe yombi kugeza ubu ariteguye cyane ukurikije amakuru agenda avugwa muri buri imwe, APR FC niyo ifite abakinnyi benshi bafite ibibazo by’imvune harimo Buregeya Prince ndetse na Niyomugabo Claude ariko ishobora kuba yagaruye Niyigena Clement umaze iminsi arwaye Malaria.

Mu myitozo ikipe ya APR FC yakoze bwa nyuma, wabonaga abakinnyi bose bahari biteguye cyane bijyanye ni uko umuyobozi wabo Lt.Gen. Mubarakah Muganga amaze iminsi ibiri yitabira imyitozo yabo ari nako agenda ababwira icyo abifuzaho kuri uyu mukino uzaba ukomeye cyane.

Abakinnyi Umutoza Ben Moussa ashobora gukoresha hatagize igihinduka

Mu izamu: Ishimwe Pierre

Ba Myugariro: Niyigena Clement, Rwabuhihi Aime Plaside, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

Abo hagati: Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Anicet

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yanick

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yishe umwana we aramurya

Kirikou yagaragaye mu isura nshya asa nk’abakenyezi -IFOTO