in

Bariye karungu: Abafana ba Manchester United baramushinja kubatsindisha

Nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 2-1, abafana ba Man United bakomeje kwikoma umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bamushinja kubatsindisha ndetse banifuza ko yasimbuzwa undi.

Ni mu butumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abafana b’iyi kipe bashinja umunyezamo David De Gea kubatsindisha bigatuma mucyeba wabo abatwara igikombe cya FA Cup.

Abafana b’iyi kipe mu mujinya ugaragarira mu magambo bari kwandika, ntibiyumvisha uburyo umupira wamucitse ukavamo igitego cya 2, ndetse bamwe bifuza ko yasimbuzwa undi mu mwaka utaha w’imikino.

Umutoza w’iyi kipe Erik Ten Hag yabajijwe ku myitwarire y’uyu munyezamu we muri uyu mukino atangaza ko batsinda ndetse bakanatsindwa nk’ikipe, bityo ko badakwiye kwitana ba mwana abubwo bagakosora ibitagenda neza.

Written by N¥AWE

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amazina y’abakobwa bakunze kuba bagifite inzira ifunze(bakiri amasugi) akomeje kwibazwaho

Naguhisemo Abandi Mbareba, Bo Mbagezeho Mfunga Amaso… – Umutoma W’umunsi