in

Baramukizwa niki noneho! Umuhanzi Tom Close yavuze ahantu kure ashaka kugeza umuziki we

Umuhanzi Tom Close wasohoye album ya cyenda yise ‘Essence’ yahishuye ko yifuza ko yamufungurira imiryango akaba umwe mu bahanzi mpuzamahanga bari ku rwego rw’abakomeye muri Afurika nka Omah Lay na Davido.

Tom Close mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yahisemo kuririmba mu Cyongereza mu rwego rwo kurushaho kwagura umuziki we, ukaba wagera ku isoko mpuzamahanga.

Tom Close yavuze ko ubwo yakoraga iyi album atigeze atekereza ko hari umuhanzi uwo ari we wese yifuzaga guhangana na we ahubwo yashakaga kugera ku rwego rw’abahanzi bakomeye muri Afurika.

Ati “Ahantu nshaka kujya ni ahantu hari abahanzi nka ba Omah Lay, ba Davido nubwo bo bari kure ariko birashoboka.”

Tom Close ahamya ko gukora indirimbo 13 ziri mu Cyongereza bitari ugushyira hirya Ikinyarwanda, ahubwo ari ukwigomwa ikintu gishobora kumufasha kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yatangaje byinshi ku ishyari yigeze kugirira Christopher

Mumfashe rwose! Bahavu Jannet atangiye kwitabaza itangazamakuru ngo rimufashe