in

Banki yibeshye yohereza amamiliyoni kuri konti z’abakiliya.

Banki yo mu Bwongereza, Santander kuri Noheli yatunguye abakiriya bayo maze inyongera y’amafaranga batayisabye kubera amakosa yabaye mu ikoranabuhanga ryayo.

Ayo mafaranga yakwirakwijwe mu bakiliya bayo basaga ibihumbi bibiri ku buryo ubaze igiteranyo cy’amafaranga bahawe, agera kuri miliyoni 175 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari 175 Frw.

Kuri uyu wa Kane, Santander yatangaje ko ari ikibazo cya tekiniki cyabaye kugeza aho amafarangaa avuye kuri konti zabo yiyohereza kuri konti z’abakiliya.

Iyi banki yatangaje ko iri gukorana n’izindi banki zitandukanye kugira ngo amafaranga yose yayobejwe agarurwe.

Amafaranga yoherejwe n’ubundi ku bantu bari ku rutonde rw’abagomba kohererezwa amafaranga muri iyo banki nk’ay’imishahara n’ibindi. Ikosa ryabayemo, hari abagiye bohererezwa amafaranga inshuro ebyiri, ni ukuvuga ayo bagombaga guhabwa n’andi batagombaga guhabwa yagiye angana n’ayo bishyuwe mbere.

Santander yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ababonye ayo mafaranga batayakwiriye bayasubize binyuze muri banki bakorana nazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
James
James
2 years ago

No mu Rwanda ejobundi byarabaye Ariko.

Birababaje: umusore yitabye Imana avuye kwambika impeta umukobwa wakundanaga n’undi musore .

Ibimenyetso ndakuka byakwereka ko umugabo/umusore azi kwitwara neza mu buriri.