in

Birababaje: umusore yitabye Imana avuye kwambika impeta umukobwa wakundanaga n’undi musore .

Umusore y’imyaka 27 ukomoka muri Guinea Bissau witwa kwame buckman yitabye Imana nyuma yo gusaba umukobwa wakundanaga n’undi musore ko yamubera umugore.

Nkuko ikinyamakuru myjoyonline.com Dukesha iyi nkuru kibivuga, ucyekwa kuba yihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musore ni uwitwa Pius Osei kankam.

Bivugwako Pius Osei kankam yaje gushyamirana n’uyu buckman nyuma yo kumenya ko uyu musore yasabye umukobwa bari basanzwe bakundana ko yamubera umugore.

Kiriya gitangazamakuru gikomeza kivuga ko nubwo aba bombi bashyamiranye bapfa umukobwa buckman ntabwo yari atuye muri Ako gace kuko we yabaga mu Kandi gace kitwa praso.

Mu gahinda kenshi papa w’umusore witabye Imana yabwiye itangazamakuru ko ubwo bamubwiraga ko umuhungu we Ari mu bitaro bo bari mu rugo bisanzwe mu kugera ku bitaro byahuriranye n’inkuru ivugako ashizemo umwuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itangaje y’abageni batandukanye bakiva mu rusengero.

Banki yibeshye yohereza amamiliyoni kuri konti z’abakiliya.