in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye

Ibimenyetso ndakuka byakwereka ko umugabo/umusore azi kwitwara neza mu buriri.

Hari ibimenyetso byakwereka ko umugabo cyangwa umusore azi gutera akabariro.

1.Atuma umugore we yiyumvamo ubwiza :

Nta shobora kubwira umugore we ko aryoshye wapi,ahubwo uko agenda amukora kora cyangwa amwiyegereza,niko umugore nawe agenda yiyumvamo ko ateye neza,Ikindi uburyo umugabo arebamo umugore bimutera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina,kandi uko avuga umugabo niko umugore agenda yumva ari gushira,bimutera ibyiyumviro bindi.

2.Ashyira amaboko ye mu bice by’ingenzi by’umugore we :

Ubundi hari abazi ko gukorakora igitsina cy’umugore aribyo bintu bituma nawe ashaka gukora imibonano mpuzaitsina,hoya !Ahubwo icyerekana umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina,nuko mu gihe ari gusomana n’umugore we,atangira k’umukorakora mu mutwe ubundi agatangira gufata imisatsi yawe,ayiguya guya buhoro buhoro ndetse akagera no ku matwi ayakorakora buhoro buhoro.

3.Ntanjya avuga ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina :

Ubundi hariho abagabo bagira gutya bakabwira abagore babo ngo bakore imibonano mpuzabitsina,ariko umugabo uzi gukora imibonano mpuzabitsina unjya kumva atangiye kugukorakoraho kugeza igihe nawe yumva koko agiye muri bya bihe yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina,muri make ibikorwa birigaragaza n’uburyo agenda agukorakora.

4.Agusoma buhoro :

Niba umugabo agize atya agafungura umunwa we agiye gusoma umugore we,ururimi rwe agomba kurutosa ndetse akamusomana umutuzo adahubuka.Kandi iyo agiye kumusoma agerageza gufata umunwa umwe kuri umwe hanyuma ururimi rwahura n’urwe agasa n’umwenyuramo,icyo gihe umugore we aba yumva yashize ndetse ari nako agenda aryoherwa.

5.Kwinyonga :

Umugabo w’ umuhanga mu gutera akabariro iyo muri mu mibonano mpuzabitsina yiyegereza umugore we neza ubundi akamugwamo wese ku buryo mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina agerageza akazanjya yinyonga kuburyo umugore nawe yumva nkaho ari gukora imibonano mpuzabitsina mu muziki.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Banki yibeshye yohereza amamiliyoni kuri konti z’abakiliya.

Menya ibintu 7 umukobwa/umugore wese adapfa kubwiza umusore ukuri.