in

Bamaze imyaka 20 batazi amazina yabo|Abaturanyi barabazira cyane ndetse bakabita inkende |Bararumana

Aba bana harimo uwitwa Hakuzimana Jean de Dieu batuye mu karere ka Kirehe bavukanye ubumuga budasanzwe  ndetse bituma bagira imiterere itangaje ,ndetse bikaba bigoranye ko banamenya amazina yabo.

Uyu mubyeyi asobanura uburyo babayeho.

Kuri camera za Afrimax Tv, umubyeyi w”aba bana ,yavuze agahinda aterwa n’abaturanyi be ,bita bano bana inkende ndetse bakabasagarira ,bigatuma na bo birwanaho ,bakarumana nk’ibisimba.Uyu mubyeyi avuga ko umwe mu baturanyi be, uko ahuye nabo abakubita,ndetse akanavuga amagambo yuzuyemo gukomeretsa ,ari nabyo bimushengura umutima.

Umwe muri aba bana bavukanye imiterere idasanzwe afite imyaka 20 y’amavuko ariko ntiyumva cyangwa ngo abashe kuvuga neza ahubwo yigana ibyo abandi bantu bakoze byose.Ababyeyi b’aba bana bavuga ko babyaye abana bane bose bakaba bafite iyi miterere.Bavuga ko kandi aba bana bakunda guhora burira ibiti.Bavuga ko babajyana ku ishuri ariko kwiga bikaba bigoranye kuko abarimu bibagora kubafasha.Uyu muryango wasoje usaba ubufasha ,kuko ubuzima bubagoye cyane ,banasaba ko bafashwa kubona nibura ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga bakaba na bo bagira amahirwe yo kwiga.

Kanda hano hasi urebe video ya Afrimax Tv:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda, yatangaje umukobwa ukwiye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021

Imiterere mishya y’umusatsi wa Lil G ikomeje guteza impaka ndende kuri Twitter.