in

Babikoze gutya byabafasha! Gatera Moussa umutoza wa Gorilla FC yagiriye inama itari agacyecuru Yemen Zelfani wa Rayon Sport

 

Ni nyuma y’umukino wa gicuti waraye uhuje amakipe yombi kuri Kigali Pelé Stadium aho yanganyije 1-1.

Gatera Moussa nyuma y’uyu mukino akaba yavuze ko Rayon Sports ku kijyanye n’imbaraga bameze neza ariko bagifite ikibazo mu bijyanye na tekinike ari nacyo cyatumye badatsinda.

Yasabye umutoza ko yakwibanda mu guhagarika abakinnyi neza kuko ari ho bagifite ikibazo, bitabaye ibyo bazatsindwa mu mikino Nyafurika.

Ati “Umutoza yajya afasha abakinnyi be guhagarara mu kibuga neza, abafashe cyane, cyane ko bo bari mu mikino Nyafurika, bazahura n’amakipe yo hanze hariya ukora ikosa bakagukosora, ni amakipe afite ubunararibonye, nibyo nabonye nkeka nabyitaho bizamufasha.”

Rayon Sports mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2023-24 ikina na APR FC kuri Super Cup tariki ya 12 Kanama, isigaje gukina undi mukino umwe wa gicuti na Kenya Police FC uzaba tariki 5 Kanama 2023 ari nabwo izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
JLG
JLG
9 months ago

Abe se niba yabahagaritse neza mu kibuga batsinze?

Noneho yabahimye: Miss Nyambo yakoze ibisa nko guhimana yanga kwerekana ibyiza bimutatse -AMAFOTO

Reka yishongore afite uruvugiro: Diamond Platunmz yakoze ibyo bamwe mu bahanzi bagenzi be barota