in

Ba rusahurira mu nduru bamwibye umudari yari amaze guhambwa akimara kwegukana igikombe.

Umutoza w’ikipe ya AC Milan, ubwo iyi kipe yari ikimara kwegukana igikombe cya shampiyona bari bamaze imyaka myinshi badatwara, bagezaho bahabwa imidari nk’abantu b’intwari.

Umutoza Stefano Pioli yahawe akazi ko gutoza iyi kipe, ariko yaranabaye umukinnyi ukomeye ubwo yakinaga mu mutima w’ubwugarizi, yavukiye mu mujyi wa Parma mu Butariyani.

Iyi midari iherekeza ibikombe abakinnyi n’abatoza bahabwa, ubwo bari bari kwishimira igikombe, abajura baramwegereye mu kivunge cy’abantu bamwambura umudari bawumukura mu ijosi yukebutse araheba asanga bagiye kare.

Byabaye nk’ibitangaza abantu benshi babyibazaho , ariko k’ubufatanye na polisi hari gukorwa iperereza ngo harebwe nimba wagarurwa.

Mu gihe polisi itarabona uko iwugaruza, k’ubufatanye kandi n’ubuyobozi bwa shampiyona yo mu Butariyani Serie A hari kurebwa uburyo yasimburizwa kuko gutwara igikombe byari imboneka rimwe ndetse atagomba kubihomba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alyn sano akomeje kuvugisha abantu nyuma yo gukata umutsima ukoze mu ishusho y’ubugabo (video)

Umukozi w’Imana yahamije ko umukobwa wasomanye aba atakaje ubusugi