in

Arya abantu: Umugore akurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we amukase mo uducece

Urukiko rwo mu gace ka Kajiado muri Kenya, rwategetse ko umugore witwa Olivia Naserian afungwa nyuma yo kwica umwana we amukasemo ibipande, ibice bimwe byo mu nda arabirya.

Uyu mugore w’imyaka 24, ashinjwa kwica umwana w’imyaka ibiri witwa Glory Njeri. Uyu mwana yiciwe mu rugo iwabo mu gace ka Kitengela ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023.

Bivugwa ko Naserian yacagaguyemo ibice umwana we akoresheje icyuma, hanyuma arya inyama ze zo mu nda. Abaturanyi babimenye bahise bamenyesha Polisi ihita imuta muri yombi.

Polisi ya Kenya yatangaje ko uyu mugore, nyuma yo gucagaguramo ibice umwana we, yahise arya amara ye n’impyiko, ibintu byababaje abantu bo muri aka gace.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umunsi: Umwana wiga mu mashuri abanza yahuye n’umukobwa w’imiterere idasanzwe maze ahita atangira kwicyinisha

Umugore yishe umwana we aramurya