in

APR FC yongeye guhunga Rayon Sports

Ikipe ya APR FC ntikozwa ibyo kwitabira irushanwa rya Made in Rwanda ryatumiwemo amakipe ane afite abafana benshi mu gihugu.

Iri rushanwa ryatumiwemo ikipe ya APR FC, Rayon Sports, Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports, amakipe atatu muri ane yamaze kwemera kuzaryitabira.

Ikipe ya APR FC yo ntabwo yari yasubiza niba izemera kuryitabira ariko amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe budakozwa ibyo kuzarikina kuko ikipe igomba kuruhuka kugira ngo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwe abakinnyi badafite umunaniro ukabije.

Iri rushanwa rishobora gutangira mu mpera z’iki cyumweru aho ikipe izaryegukana izahembwa miliyoni 7 z’Amanyarwanda, mu gihe mbere y’uko ritangira buri kipe izahabwa miliyoni 2 zo kwitegura.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nyirimana
Nyirimana
1 year ago

Nibyiza kutaryitabira twumve amagambo yabanyamakuru

Umunyamakuru ukomeye wajyanye na APR FC yavuze ko bateguye US Monastir binyuze muri Mugunga Yves

Mu mafoto: Tembere Hoteli imeze nk’indege igiye kubakwa mu minsi ya vuba