in

APR FC na AS Kigali zinaniwe kwikiranura bishyira Rayon Sport mu nyungu

AS Kigali yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino w’ikirarane wa Championa y’ikiciro cya mbere warikuba warakinwe ku munsi wa 5 ariko icyo gihe ayo makipe yombi yari mu marushanwa ya CAF.

Umukino waranzwe n’ishyaka ariko Ibitego birabura

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubera kuri sitade ya Kigali.
Ku munota wa 5 gusa APR FC yahushije amahirwe y’igitego ubwo Byiringiro Lague, Anicet yamuhaga umupira mwiza ariko kuwushyira mu izamu bikamunanira.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR
i
Iminota 15 y’igice cya mbere APR FC niyo yariri mu mukino neza kuko byibuze Byiringiro Lague na Mugunga Yves bari bamaze kugera imbere y’umuzamu Ntwari Fiacre inshuro zirenga ebyiri.
As Kigali nayo yatangiye kwinjira mu mukino kuko ku munota wa 17 Tchabalala yahawe umupia agerageje kuwuha Kone ,Niyigena Clement aragoboka amubuza gukina.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa As Kigali

Ku munota wa 32 As Kigali yabonye kufura yatewe na Nyarugabo Moise ariko Niyigena Clement aragoboka umupira aeukuraho n’umutwe.
As Kigali yabonye kufura ku munota wa 43 ivuye ku ikosa ryakorewe Tchabalala, Lawurence Djuma umupira awutera hejuru y’izamu.
Iminota 45 y’igice cya mbere n’inyongera y’umunota 1 bongeyeho yarangiye ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC ishaka uburyo yabonamo igitego binyuze kuri Anicet wacenganga bamunyagiriro ba AS Kigali ariko kufura zibonetse hakabura uzitera neza ngo aziboneze mu izamu.
Umukino waranzwe n’ishyaka ariko Ibitego birabura

Byiringiro Lague yahushije igitego kidahushwa ku munota wa 58 ubwo bamucomokeraga umupira akazamuka yiruka agacenga umuzamu wa As Kigali ariko gutsinda igitego bikamunanira yewe na Ruboneka yasobyamo Fiacre agahita awufata.
Felix Kone wa As Kigali yahushije igitego ku munota wa 6O ubwo bamuhaga umupira akiruka agatera agashoti ariko Fitina Ombolenga umupira awukuramo.
Amakipe yombi yakomeje gukina asatirana ariko barutahizamu bayo kubyaza umusaruro amahirwe babonye bikabab ibibazo.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 3 y’inyongera ariko igitego gikomeza kubura.
Umukino urangira ari ubusa ku busa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Augustin
Augustin
1 year ago

Mubyukuri turambiwe Aprfc niyokipe mbitugize kuva 1994 bityo ntituzongera kwijujuta ntitubarusha kwishimira insinzi nibaribyo bakomejeguhitamo ngobakanyarwanda abatoza badashoboye wagirango bafite intego yokurindimura Apr njyewe mbaye nsezeye kuri Stade murabeho

Agataro gatumye Kibonge areka gukina firime ngo niho hari amafaranga

Videwo: Keza Terisky nyuma yo kugaragaza ko atwite, yatunguye abantu ari gucuranga igikoresho gakondo biti “Iningiri”