in

APR FC izagenda yikandagira! Ikipe ya Simba SC ibifashijwemo na Willy Essomba Onana wabiciye bigacika muri Rayon Sports yahannye Singida iherutse gutsinda Nyamukandagira ibitego bitatu

APR FC izagenda yikandagira! Ikipe ya Simba SC ibifashijwemo na Willy Essomba Onana wabiciye bigacika muri Rayon Sports yahannye Singida iherutse gutsinda Nyamukandagira ibitego bitatu.

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ikomeje guhana amakipe ubutitsa mu mikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania aho iyi kipe iyoboye itsinda B riherereyemo ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, mu ijoro rya cyeye ikipe ya Simba SC yafashe Singida iherutse gutsinda APR FC ibitego 3-1 maze iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ibi byatumye abantu batandukanye batangira kubona ko ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC ishobora guhura n’akazi katoroshye mu mukino uzayihuza na Simba SC bitewe n’uko ikipe yabatsinze ibitego bitatu yageze imbere ya Simba ikaba intsina ngufi.

APR FC nayo ihagaze neza cyane n’ubwo umukino wa mbere yari yatsinzwe ibitego 3-1 na Singida dore ko ku munsi w’ejo yafashe ikipe ya JKU FC yo muri Zanzibar ikayitsinda ibitego 3-1 byatumye ikatisha itike yo gukina imikino ya 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup.

Ibitego by’ikipe ya Simba SC batsinze ikipe ya Singida byatsinzwe na Leander Willy Essomba Onana ku munota wa 50 w’umukino mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Luis Miquissone ku munota wa 59 w’umukino.

Uyu mukino uraje inshinga abakunzi b’umupira w’amaguru uzahuza APR FC na Simba SC uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mutarama 2024 isaa 19h15.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuturirwa we yawuboneraga mu kirere kure cyane yiyicariye mu ndege! Alliah Cool yatangajwe n’ibintu yabonye ubwo yari ari mu ndege -Amafoto

Niyo nkoko yari ishaje kurusha izindi zose ku Isi! Guinness yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’inkoko yitwa Peanut yitabye Imana ifite imyaka myinshi kurusha izindi zose ku Isi -AMAFOTO